in

Patriots BBC yatangaje abakinnyi izifashisha muri BAL

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 13 izifashisha barimo umuraperi w’Umunyamerika, J. Cole.

Ku rutonde rwa Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, mu bakinnyi yatangaje harimo umuraperi w’Umunyamerika, J. Cole, wasohoye album yise ’The Off-Season’ ku wa Gatanu.

Umunyamerika Brandon Costner, Prince Ibeh, Nshobobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Kaje Elie nabo bari mu bakinnyi Patriots BBC izakoresha muri iri rushanwa.

Iyi kipe izatozwa n’Umunyamerika Alan Major yungirijwe na Emmanuel Mavomo na Benson Oluoch Ogolla.

Umutoza wongerera ingufu abakinnyi ni Omar Khanani, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ni Claude Mukurarinda mu gihe umuganga ari Dr Tuyishime Jean-Claude.

Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi. Izasubira mu kibuga tariki ya 19 Gicurasi ikina na GNBC mu gihe izasoreza kuri US Monastir nyuma y’iminsi itatu.

Urutonde rw’abakinnyi Patriots BBC izakoresha muri BAL na nimero bazambara:

2. Mugabe Arstide
5. Sagamba Sedar
10. Gasana Sano
11. Wilson Nshobozwabyosenumukiza
12. Kenneth Gasana
14. Bush Wamukota
15. Jermaine Cole
22. Dieudonne Ndizeye
23. Steve Hagumintwari
24. Jean Paul Ndoli
32. Prince Ibeh
33. Brandon Costner
34. Elie Kaje

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore wariye miliyoni eshatu z’umukobwa amubeshya kuzamurongora bamuguyeho nijoro bararwana karahava||ibyabo byose babishyize hanze.

Akumiro: Ubusambanyi bukababije mu magereza butumye umucungagereza ashinjwa gutera inda imfungwa.