Rurangiranwa mu mupira wamaguru Patrice Evra wamenyekanye cyane mu ikipe ya Manchester united ndetse nikipe yigihugu yubufaransa yongeye kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ubwo yari akiri umwana.
Ubwo Evra yaganiraga numunyamakuru wa CNN witwa Darren Lewis, yavuzeko akiri umwana yakorewe ihohoterwa numwarimu wamwigishaga Aho ngo yamwizezaga ko agomba kumufasha gukora imyitozo yumupira wamaguru byoroshye Aho ku ishuri.
Evra yavuzeko atifuzaho hagira undi muntu unyura mubyo yanyuzemo. Akomeza avuga ko iyo uhohotewe bigutera ipfunwe ndetse ukajya wibaza niba unabivuze Hari uwabyizera.
Evra avugako afite imyaka 24 Police yamusabye gutanga amakuru kuri iki kibazo gusa arabyanga akaba Ari nayo mpamvu kuvuga ko wahohotewe bitagakwiye kwitwa ubutwari ngo ko ari igihe kiba kigeze ngo abivuge.