Connect with us

Imyidagaduro

Pasteri w’itorero rya ADEPR arasaba abayoke be kwinginga Rutamu Elie Joe akisubiraho ku cyemezo yafashe.

Published

on

Umupasiteri w’itorero rya ADEPR witwa Pasiteri Pascal Habimana yasabye abayoboke b’iri torero kwandikira amabaruwa umunyamakuru Rutamu Elia bamusaba kwisubiraho akaguma mu itangazamakuru rya siporo.

Uyu mupasiteri yatangarije ikinyamakuru Ibyishimo.Com dukesha iyi nkuru ko abakunzi ba ruhago bakwiye gufatanya nawe bakandika impapuro binginga Rutamu akareka gusezera ku kazi ko kogeza umupira kuko yari afitiye akamaro benshi.

Yagize ati :”Kubera igitutu kirimo kotswa Rutamu ngo ashyire mu bikorwa ibyo yavuze ko Argentine nidatwara igikombe cya Mondial 2018 azasezera mu itangazamakuru, ndahamagarira abadashaka ko siporo yacu isubira inyuma, guhaguruka tukandika amabaruwa yo gusaba ko Rutamu atasezera.Siwe uzaba ubaye uwa mbere wisubiyeho ku neza y’abaturage. Guhindura icyi cyemezo cyo gusezera bizagaragaza ko ahaye agaciro abakunzi ba Siporo bakimukenye.”

Rutamu Elie Joe aherutse gutangaza ko azasezera ku mwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka isaga 10, kubera indahiro yarahiye igikombe cy’isi kitaratangira ko Argentina ya Messi nidatwara igikombe cy’isi azahita yegura ndetse bikarangira isezerewe muri 1/16 cy’irangiza n’Ubufaransa.

Yagize ati “Nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzaba ku wa 15 Nyakanga 2018,bakimara gutanga igikombe nzahita mva mu mwuga w’itangazamakuru njye guhinga,njye gukora ibindi.Igikombe cy’isi kirarangira ndangije amasezerano y’abantu turi kwamamariza mpite mva mu mwuga w’itangazamakuru byemewe n’amategeko.”

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!