in

Papa wa Nishimwe Blaise atangaje indwara uyu musore afite ikomeje gutuma adakinira ikipe ya Rayon Sports

Nishimwe Blaise umaze igihe adakinira ikipe ya Rayon Sports, papa we Mateso Jean De Dieu unatoza ikipe ya Kiyovu Sports, yatangaje ko uyu musore amaze iminsi arwaye Malaria.

Nishimwe Blaise ukomeje kubabaza cyane abafana be ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, amaze iminsi arwaye Malaria, nubwo benshi batemera ibyo Mateso Jean De Dieu yatangaje.

Mu kiganiro n’itangazamakuru se wa Blaise yagize Ati ” Blaise? Haringingo Francis, ndetse nabo bakorana bafite impapuro yabohereje abereka ko arwaye, Blaise arwaye Malaria. ni icyo navuga.”

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yanganyijemo n’ikipe ya Gasogi United kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 20 mutarama 2023.

Blaise Nishimwe hari amakuru avuga ko atakishimiye gukina mu ikipe ya Rayon Sports nubwo akomeza kubihisha, ahubwo wakibaza ahantu azajya gukina kandi atarimo kwigaragaza muri iki gihe kugirango yigurishe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Gasasira
1 year ago

Uku niko abakinnyi baba nyarwanda birangiriza cariere yabo! Azarebe uwo bita Ndatimana, Sebanani Clespo n’abandi n’abandi iyo kipe numva imushaka se izamusinyisha ibona yarasubiye hasi!!

Mariya
Mariya
1 year ago
Reply to  Gasasira

Ibyo ubuze nibyo. Ikindi Na Se ntacyo amumariye. Yakamugiriye inama.

France Olivier
France Olivier
1 year ago

Niko se Bwana Mateso. Malaria ya Blaise ni chronique? Ko tuziko uyirwaye isanzwe atarenza icyumweru akaba amaze amezi ane atagaragara mu mikino ya rayons sport? Ni uku carrière umuntu ayirangiriza nyamara. Mugire inama nka se kandi nk’umu legendaire

Banyurwa manuma! Ab’ i Manchester bongeye gutera imijugujugu abakinnyi bari bamaze igihe babafasha

“Miliyino 200 baraziroshye, yarashize” Cristiano Ronaldo yagenewe ubutumwa ku mukino we wa mbere