in

Papa wa Messi yagiranye ibiganiro bikomeye n’ikipe ya FC Barcelona.

Jorge, se wa Lionel Messi akaba ari na we mujyanama we mu by’akazi, yahuye na Perezida Josep Maria Bartomeu w’ikipe ya Barcelona baganira kuri ejo hazaza h’uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, Messi w’imyaka 33 yamenyesheje iyi kipe ko ashaka kuyivamo kuri iyi mpeshyi, agasoza igihe cy’imyaka 20 ayimazemo.

Guillem Balagué, umunyamakuru w’imikino wo muri Espagne, avuga ko nta mwanzuro impande zombi zagezeho muri ibyo biganiro by’ejo ku wa gatatu, akaba yiteze ko hazaba ibindi biganiro.

Ati: “Ntekereza ko mu gihe runaka hazabaho kwinjira mu cyiciro cy’amasezerano Messi akagenda”.

Uyu munyamakuru Balagué avuga ko iyi kipe yo muri Premier League “yamaze kwemeza Messi”.

Ariko Messi na Barça ntibumvikana ku ngingo iri muri kontaro ye nshya ijyanye no kuba yaba yemerewe kuyivamo ku buntu.

City yacyenera ko Barça yemera ko ayivamo ku mafaranga ari munsi ya miliyoni 700 z’ama-euro yo kumwemerera kuyivamo, nkuko bikubiye muri iyo kontaro ubu Messi na Barça batavugaho rumwe.

Umunyamakuru Balagué yabwiye ikiganiro BBC Radio 5 Live ati: “Barashaka [City] ko rwose ibi bintu bishoboka. Ikibazo gusa ni uko imibare itari guhura”.

Hari ingingo yongewe muri kontaro nshya ya Messi yo kugera mu mwaka wa 2021, ivuga ko ashobora kuva muri Barça ku buntu.

Iyo ngingo ivuga ko yashoboraga kuyivamo iyo aza kubimenyesha ikipe ye bitarenze ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, itariki yari guhura n’impera ya shampiyona.

Ariko, icyorezo cya coronavirus cyatumye umwaka w’imikino 2019-2020 ukomeza ukagera ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa munani, ku itariki ya 25 asaba kuva muri iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya igihe cya nyacyo wowe n’umukunzi wawe mukwiye gusomana.

Umutoma uryoshye umusore yabwira umukobwa akarushaho kumwegurira umutima we.