in

Papa wa Diamond Platnumz yamugaragarije amarangamutima adasanzwe, maze amusaba gukora ikintu gikomeye cyane.

Mzee Abdul Juma, se wa Diamond Platnumz, yamugaragarije urukundo amufitiye nk’umubyeyi maze asaba ko umuhungu we yatuza, akareka kwiruka mu bagore ,ahubwo agashinga urugo rwe.

Mu kiganiro na blog SNS yo muri Tanzaniya, Mzee Abdul yasabye umuhungu we w’icyamamare gukurikiza inzira ya Ali Kiba agashyingirwa aho kwirirwa ahinduranya abagore umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Agomba gutuza gusa akareka gukina hirya no hino. Ndasenga Imana ngo imuhe umugore azarongora. Ubu arakuze . “Ali Kiba yamaze gushaka kandi aratuje. Diamond akeneye kandi gutuza no gusiga ibindi bintu by’isi. Sinumva ikibazo afite. Ndasenga ngo atuze. ”

Mzee kandi yishimiye cyane ko Diamond yapanze ibintu na Zari Hassan bafatanije kurera. Gusa avuga ko yifuza kubona abuzukuru be bombi ,Diamond yabyaranye n’umunyamideli Zari.

Ati: “Ubuzima ni bwiza iyo mumeze neza kugirango umubyeyi umwe atabwira abana ibintu bibi ku bandi babyeyi”.

Diamond azwiho gukunda abagore cyane.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya byinshi kuri Liliane, umukobwa w’ikizungerezi ushinjwa gushaka gutwara Fiance wa Vanessa

Ibintu bitangaje wamenya ku ntare,umwami w’ishyamba.