in

Pamela agiye guhurira na The Ben mu birwa bihenze cyane aho Drake amaze iminsi

Amakuru yegob yamenye ni uko The Ben na Miss Pamella hari amahirwe menshi yo guhurira mu birwa bya Maldives, aho The Ben yasabiye Miss pamella bwa mbere ko yamubera umugore.

Mu bihe bitandukanye ugendeye mu bimenyetso bitangwa na mudasobwa yabashije kubona terefone ya The Ben, yayisangaga mu birwa bya Maldives ndetse uyu muhanzi akaba yahamaze igihe kinini.

Usibye ku ruhande rwa The Ben, uwari uherereye i Kigali yabwiye uwo dukesha aya makuru ko yabonye Miss Pamella ku kibuga cy’indege, yerekeje muri ibi birwa mu buryo bwihuse cyane.

Mu masaha make Uwicyeza Pamella abinyujije kuri konti ye ya instagram, yasangije abamukurikira amashusho mato ari kumwe na The Ben, maze amugenera ubutumwa ku isabukuru ye y’amavuko.

Miss pamella yagize ati: ”Isabukuru nziza mukunzi uri buri kimwe cyose cyabeye kuri njye.” Ni amagambo kandi yaherekeresheje akamenyetso k’umutima, n’utundi twerekana ko anyuzwe n’urukundo The Ben amuha.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Rayon Sports ageze kure ibiganiro n’ikipe yo mu Rwanda yiteguye kumutangaho akayabo

Ibintu byabaye uruhererekane! Vincent Aboubakar uherutse kuvuga ko Cristiano Ronaldo atazi gukina kurusha Messi agiye kuva muri Al-Nassr