in

Padiri yirukanwe mu Misa nyuma yo gufatwa arimo asambanya umugore w’abandi

Padiri witwa Cleophas NSHIMIRIMANA yirukanywe muri izo nshingano kuri iki cyumweru nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.

Itangazo rimukura muri uwo mwanya ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyoseze ya Muyinga ndetse ryasomewe mu misa, kuri paruwase ya Gasura. Ni muri komine Vumbi, intara ya Kirundo.

Amakuru ava aho i Vumbi avuga ko uwo mupadiri ashinjwa ko “yafatiwe mu cyumba cy’ umugore usanzwe ari umuforomokazi kuri CDS Gasura.”

Polisi ya Vumbi iremeza ayo makuru bakanavuga ko “uwo mugore yabikoze mu gihe umugabo we hari aho yari agiye”.

Bikaba byarabaye kuwa Kane w’ icyumweru gishize.

Abatari bake bavuga ko imyanzuro zo kwirukana abasaseridoti mu nshingano zo kwihebera Imana zitari zimenyerewe.

Uyu mwanzuro kandi wasomewe imbere y’umuyobozi wa Kirundo wari wasengeye kuri iyo paruwase.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Ihere ijisho imodoka 2 zafashwe n’inkongi y’umuriro maze zirashya zirakongoka(videwo)

Inkuru y’inshamugongo ku muhanzi Gabiro Guitar