in

Ousmane Dembele yemeye kuva muri Fc Barcelone

Ousmane Dembele ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Fc Barcelone imaze igihe ishaka kwikiza ariko bikanga bitewe ahanini no kuba uyu mukinnyi yari yaranze kuva muri iyi kipe aho yemezaga ko abo ntahandi akwiriye gukina, gusa kuri iyi nshuro uyu musore ngo yiteguye kuyivamo akigira mu ikipe ya Juventus.

Nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo kibitangaza, Dembele wageze mu ikipe ya Barca muri 2017 atanzweho akayabo ka miliyoni 105 z’amayero ngo yaba yiteguye kugenda nyuma y’igihe kinini iri kipe ishaka kumwikiza akayibera ibamba dore ko yakomeje kugenda ashimangira inshuro nyinshi ko kuva akiri muto inzozi ze zari izo gukinira Barca ku bwizo mpamvu ntiyashakaga kuyivamo.

Ikipe Dembele yiteguye kujyamo akaba ari ntayindi ari Juventus aho yiteguye kujya gukinana na Cristiano Ronaldo, ibi bikaba ari inkuru nziza kuri Barca aho byayorohereza muri gahunda yayo yo kugura Pjanic.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ukunzwe muri Kigali yasebeje umusore washatse kumwishyura miliyoni nigice ngo baryamane

Real Madrid irashaka gusenya imishinga ya Manchester United