Oprah wari umugore wa Nyakwigendera Katauti agiye gukora ubukwe ubugira kane

Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wabanabaye umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti yatangaje ko agiye kongera gukora ubundi bukwe buzaba ari ubwa kane akoze.

Uyu mugore uzwi mu ruhando rwa cinema muri Tanzania, yifashije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko atari we uzabona ubukwe bwe bubaye. Amakuru ahamya ko Oprah ari kwitegura kurongorwa ku nshuro ya kane nk’uko nawe ubwe yabyitangairje mu butumwa yanyujije kuri Instagram.

Uyu mugore yasangije abamukurikira amafoto ubona ko ari mu birori maze ayaherekeresha amagambo agira ati “N’amatsiko sinkishoboye gutegereza ubukwe bwanjye”.

Uyu Oprah wabyaranye umwana w’umuhungu na Katauti bakoze ubukwe muri 2009.Muri 2017 Dogo Janja na Oprah nanone bakoze ubukwe ariko nabo ntibarambanye.Nyuma ya Dogo Janja, Oprah yakoze ubukwe mu bwihisho n’umuzungu.Ubu rero akaba agiye kongera gukora ubukwe ku nshuro ya kane.

Report

What do you think?

3.1k Points
Upvote Downvote

Written by Jean Harerimana

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Twitter igiye kugurishwa akayabo k’amamiriyari

Miss Akaliza Amanda yunze mu ry’abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Miss Rwanda