in

Operation “dushyire hasi Prince Kid” miss Mutesi Jolly na Muheto Divine barashyirwa mu majwi

Muheto Divine kuza kwe muri Miss Rwanda 2022 byaranzwe no kwamamazwa bikabije ahantu hose, kandi mu gihe gito. Ibi bintu byatunguye benshi gusa ndetse bamwe bagendera mugikundi bati Miss ni Muheto ni Muheto ntawundi ni Muheto. Icyo gihe irushanwa ryari ritaranatangira.

Sasa nibwo operation yo gushyira hasi Prince Kid yari igiye gutangira

Muheto ni mwene wabo wa Joel Rutaganda. sasa Muheto yaje muri Miss Rwanda 2022 ari iturufu ikomeye ya Jolly na Joel. Ngira ngo muribuka Ijambo Mutesi Jolly yavugiye i Rubavu ku cyumweru tariki 30 Mutarama 2022 ngo ,“ Muheto uri mwiza pee”.

Ibyakurikiye mwese murabizi, Muheto Divine yagombaga kuba Miss Rwanda 2022 ku bubi na bwiza ubundi agafasha Jolly na Joel kurangiza umugambi wabo.

Muheto yaratojwe kugera ubwo ku munsi wanyuma yasubizaga ikibazo agakoresha amagambo Mutesi Jolly yakoresheje muri Miss Rwanda 2016 ijambo kurindi.

Ijoro Muheto yabaye Nyampinga abakobwa batatu babuze telephone zabo mu gihe bari bahagurutse bagiye kwifotozanya na Miss Rwanda mushya.

Mutesi Jolly yahise aburirwa irengero, Jolly yarabuze aba Miss bose bifotozanya na Miss Muheto, bivugwa ko Jolly yari yagiye kuvugira kuri telefone.

Icyo gihe Meghan yaraje abwira Kid ati Jolly yabuze, Kid asaba ko bamushakisha ahari hose nawe akajya mu ifoto nyuma aba araje.

aha hantu muhazirikane ( aba Miss bahagurutse bagiye kwifotoza) telelhone zirabura ndetse na Jolly arabura.

Nkuko byakomeje kugarukwaho kandi namwe mwabyumvise muri audio abakobwa batatu byavuzwe ko abari bafiyanye umubano na Prince Kid nibo babuze telephone iryo joro.

Aho wakwibaza akabazo ese izo telephone uwazijyanye Ninde? yazishakagamo iki kirimo zihuriyeho?

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jado Uwamungu
Jado Uwamungu
1 year ago

Iyi nkuru iraryoshye p! Mutuzanire na party 2

Abafana ba APR FC bashimishijwe n’ukuntu Bugesera yabatsinze inabarusha

Akaruta akandi karakamira, Flambau Du Centre yo mu Burundi yemerewe ikintu gikomeye na Zamalek kugirango izakinire imikino yose bafitanye mu Misiri