in ,

ONE TREE ENTERTAINMENT ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda kubera ibikorwa by’indashyikirwa (byumve hano)

Nyuma yuko bije kugaragara ko mumwaka washize wa 2016 injyana ya Hip Hop bisa nkaho itaragaragaye cyane kw’isoko rya muzika nyarwanda. Itsinda ONE TREE ENTERTAINMENT ribona impamvu yabyo ishobora kuba ari kubera  umudiho  mushyashya w’injana ya Hip Hop uri gucuruzwa cyane kw’isi, aba raperi nyarwanda bari basanzwe bamenyerewe bikaba bivugwa ko itabashije kuborohera kuba bayikoreramo bikaba byarateye bamwe kudindira mu bikorwa byabo bya muzika ndetse ngo hari nabibagiranye mu njyana ya Hip Hop.

 

Ukora videos za ONE TREE ENTERTAINMENT uzwi nka LENS VITAL
N. Serge uzwi cyane ku izina rya B_Banks akaba ari Manager wa ONE TREE ENTERTAINMENT. Uyu ni nawe ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya ONE TREE ENTERTAINMENT

ONE TREE ENTERTAINMENT yemeje ko biteguye  kumvikanisha no kumenyekanisha isura nshyashya ya Hip Hop Nyarwanda mu mu buryo bwitwa “TRAP”bishatse kuvuga “STRUGGLE FOR SUCCESS” tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga “Guhatana ku nsinzi” aribwo buri kugurishwa cyane  kw’isi yose mujyana ya HIP HOP.

G_TRY, umuhanzi mu itsinda rya ONE TREE ENTERTAINMENT
Uyu niwe audio producer wa ONE TREE ENTERTAINMENT. Yahoze akorera muri Super System

Twemeza ko ONE TREE ENTERTAINMENT izanye impundaramatwara nziza mu muziki nyarwanda bitewe n’impano ,ubumenyi n’ibikorwa bafite hanze ndetse n’indi mishinga itandukanye dufitiye  abanyarwanda cyane cyane abakunzi ba muzika nyarwanda. Iri tsinda rikaba rigizwe n’abantu batandukanye harimo ushinzwe gutunganya amashusho uzwi nka LENS VITAL ,Umuhanzi munjyana ya HIP HOP uzwi kw’izina rya G-TRY, utunganya amajwi uzwi nka H.O.L.U the PRODUCER uyu akaba yarahoze akorera muri studio yahoze yitwa Super system ndetse n’ushinzwe kumenyekanisha ibihangano bya ONE TREEE ENTERTAINMENT uzwi nka N.Serge a.k.a B-banks n’abandi badufasha kugirango hagire icyakorwa mu guteza imbere muzika nyarwanda.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo ya G_TRY yitwa WIHAKANA

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo ya G_TRY yitwa MULLA

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mulla by G_TRY

Cristiano Ronaldo yiyogosheje ku buryo budasanzwe, reba amafoto hano