Imyidagaduro
Oda Paccy “ntabwo nambaye ubusa,nta n’ishyano nakoze!

Oda Paccy nyuma yo kugaragara mu gitaramo ‘ Entertainment industry night’ yambaye ikanzu ibonerana ,YEGOB yamwegereye imubaza icyamuteye kwambara umwenda ubonerana kariya kageni  ndetse niba we atarabonaga ko iteye isoni maze asubiza agora ati”
ku bwanjye ntabwo nari nambaye ubusa. njye mbona nari nambaye neza,kuba imyenda yaba ibonerana byo biterwa n’ushaka kubivuga n’uko ashaka kubivuga”Â
tumubajije niba we atabifata nk’ishyano  kuba umuhanzi yakambara impenure cyangwa imyambaro igaragaza ibyo yambariyeho mu ruhame ,yashimangiye ko ubundi biterwa n’ureba cyane ko ngo abantu bareba bitandukanye,
ati”numva icyijyanye no kwambara buriya biba bigoye ko twese twahuza .kubwanjye keretse mvuze ngo nambaye ubusa sinatinyuka no kujya mu bantu ariko igihe cyose nambaye umwenda numva ku bwanjye unyambitse ntakibazo ndagenda”
Ni nyuma yuko bamwe bari binubiye imyambaro bimwe mu byamamare byagaragaje mu gitaramo cya ‘ Entertainment industry night’  kuko abenshi bavuga ko byari bihabanye n’umuco w’ i igihugu,Umuhanzikazi Paccy we yahamirije YEGOB ko we yari yambaye ndetse yewe ko ntashyano yakoze, kuri we ngo yambara ibimuhaye amahoro kuko ngo uko wakambara kose ntiwanze rubanda. n
YEGOB imubajije niba ashobora kwiyambika ubusa cyangwa ibidakwiye kugira itangazamakuru rimuvuge ,yasubije ati ” byaterwa n’igihe ndetse n’impamvu”.
ubwo ku babyumva murumva ko bishoka ariko bisaba impamvu ndetse n’igihe.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro19 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
imikino11 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino19 hours ago
Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye
-
Imyidagaduro16 hours ago
Amabanga akomeye ya Clarisse Karasira na Fiancé we yashyizwe ahagaragara
-
Imyidagaduro23 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye
-
imikino13 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc
Ariko sinumva impamvu mutinda k’umyambarire y’abantu!! buri wese agira uko yambara kdi binyuranye n’iby’undi, twese ntidukunda bimwe ese umuco w’igihugu muba muvuga ni uwuhe ra? uwambaye impenure cg ibonerana niwe uba wishe indagagaciro z’igihugu? muzatwereke aho byanditse ko mu rwanda bibujijwe kwambara ibyo umuntu yiguriye cg kwambara ibimubereye kdi yishimiye.
Comment:that’s right bro u sayin’ the truth
[…] akunze kwemerenya n’abamuvugaho kwiyambika imyambaro igaragaza byinshi kuri we.Ndetse ubwe umunsi agaragara mu gitaramo yambaye imyenda ibonerana yabwiye YEGOB ko kuriwe umwenda yambara akumva umunyuze aba yumva yambaye,bityo ngo ntabwo ahamanya […]
Comment:mubareke ni uburenganzira bwabo kuko twese tugira ibyiyumviro bitandukanye…..