in ,

Oda Paccy ati” muri 2016 ndashaka ibindi bitari ukuvuga kuri Lick Lick “

Paccy n’umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bateye imbere kandi bamaze igihe mu muziki ,N’umwe mu bahanzikazi bafite ubunararibonye mu muziki ndetse kandi nk’uko nawe abyivugira  ngo n’akazi kandi gatunze abagakora.


Kwamamara kwa Paccy no gukundwa n’abatari bacye byamusheje kwitabira Guma Guma kabone n’ubwo kuri iyi nshuro atigeze agira amahirwe yo kongera kuyigarukamo,ariko kandi n’ubwo Paccy yamenywe n’abatari bacye ntawahamya ko bamubwiwe n’umuziki gusa ahubwo n’umubano we na Producer Lick Lick uri mu byateye benshi kumenya izina Paccy dore ko nawe atawuhakanye cyane ko wari ufite ikimenyetso,ariko nyamara kandi kuri UBu yabwiye YEGOB ko kuri ubu atagishaka kumuvugaho na gato.

Mu kiganiro kirambuye Oda Paccy yagiranye na YEGOB yavuze ko yavuze Lick LIck bihagije  ndetse kuri we akaba yumva muri uyu mwaka 2016 adakwiye kumugarukaho na gato ngo ahubwo akwiye kuba yivugira ibindi bimuteza imbere,nyamara  Producer Lick Lick avuga ko adashaka kuvugaho niwe wababyaranye umwana w’imfura afite ubu witwa Mbabazi Linka.

Paccy yongeyeho kandi ko afite umutima ukunda ariko nta mukunzi afite muri iki gihe ngo cyane ko afite byinshi agomba kubanza kuzuza nk’inshingano ariko ngo igihe ni kigera ntampamvu yuko atazagira umukunzi (Umugabo) ariko ngo afite byinshi bikimutegereje.


Paccy wivugira ko mu buzima akunda abantu ndetse n’amahoro  ngo ntabwo ateze azibagirwa umunsi wa mbere yinjiye muri Studio kuko ngo atiyumvishaga aho ari buhere cyangwa se niba ari bubishe.

Paccy n’ababyinnyi be  ku rubyiniro rwa Primus  Guma Guma
Umuhanzikazi Paccy nyuma yo kubyara Mbabazi  Linka yariyakiriye ndetse bamwe bari bazi ko umuziki we ugiye gusubira hasi nyamara nsiko byagenze kuko yakomeje gukora umuziki kandi neza,nk’ikimenyetso cy’umurimo akunze kandi umurimo.


Paccy yahamirije YEGOB ko atahamya  ijana ku ijana niba koko ruswa  ishingiye ku gitsina iba mu muziki nyaRwanda ,avuga ko abantu bakwiye kwigirira icyizere nyuma y’ibihe bikomeye baba baranyuzemo ku buryo kuri bo umunsi mushya uba intangiriro y’ubuzima bushya muri muri iy’isi dutuye.ati”nabwira abantu ko ibinntu bikomeye mu buzima baba baranyuzemo batajya babyubakiraho ahubwo bakwiye kwiremamo icyizere cy’ubuzima bushya.

” icyo nabwira abakiri bato bashaka kwinjira mu muziki n’ukuwubaha kandi nabo bakiyubaha,bakawufata nk’akazi” aya n’amagambo ya Paccy yageneye abakiri bato bifuza kwinjira mu muziki aho bava bakagera.

Paccy n’umwe mu bahanzikazi Nyarwanda bakataje mu muziki ndetse ushobora kureba indirimbo ye niba ari wowe hano:

https://www.youtube.com/watch?v=Y3yDdP_CmVk

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Ese kuba Lil G yaranyereje ibihumbi 150 yabitwe n’ubukene cyangwa n’ubuhemu?

Uwahoze ari umukunzi wa 50 Cent ibyo yirirwamo biteye isoni!(amafoto)