Nzarongora nyuma ya Axel Rugangura| Fiancée wanjye arahishiwe| Ruvuyanga yisanzuye

Nkurunziza Emmanuel waryubatse ku kazina k’akabyiniriro ka Ruvuyanga yavuze byinshi ku buzima bwe avuga ko azarongora nyuma ya Axel Rugangura bakorana kuri RBA ndetse anavuga ko umukobwa azifuza ko amubera fiancée azamuterera ivi imbere y’abafana ba APR FC na Rayon Sports FC. Ibi Ruvuyanga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na CHITA MAGIC TV.

Mu gutangira iki kiganiro, Nkurunziza Emmanuel yavuze ko izina Ruvuyanga yaryiyise nyuma yuko amaze kubona ko abanyamakuru bagiye baba ibihangange ari abafite amazina atangirwa na « Ru » niko guhitamo kwiyita Ruvuyanga, izina rya Sekuru. Nuko yiyise izina rya Ruvuyanga.

Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga ni umunyamakuru wa RBA akaba akora ikiganiro cy’Urubuga rw’imikino ndetse anogeza imikino itandukanye

Ku bijyanye no gukora ubukwe, Ruvuyanga yavuze ko azakora ubukwe nyuma ya mugenzi we, Axel Rugangura, bakorana kuri RBA. Yavuze ko Rugangura yatangaje ko azakora ubukwe nyuma y’igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 2022 kizabera muri Qatar. We azabukora nyuma yuko ubwa Rugangura buzaba bumaze gutaha.

Ruvuyanga kandi yavuze ko umukobwa azahitamo kugira fiancée we ahishiwe dore ko azamwambikira impeta imbere y’abafana ba APR FC ndetse na Rayon Sports FC ibintu yavuze ko bizashimisha cyane uwo azaba yahisemo ko amubera fiancée bagakomezanya urugendo rw’ubuzima.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Hatangijwe amasomo ya LIVE STREAMING mu gihe gito(inkuru irambuye)

Abasomana n’inkoko muri Amerika bihanangirijwe bikomeye.