Connect with us

Hanze

Nyuma y’urupfu rwa nyirabukwe, Diamond yatanze ubutumwa butashimishije abafana be (burebe hano)

Published

on

Nyuma y’uko nyina w’umuherwe Zari yitabye Imana kuri uyu wa Kane, tariki 19 Nyakanga, Diamond yashyize hanze ubutumwa bwo kwifuriza nyirabukwe kuruhukira mu mahoro gusa abafana be ntibishimiye ubwo butumwa.

Diamond abinyujije kuri instagram yashyizeho ifoto ya nyirabukwe iherekejwe n’amagambo yifuriza uwo mukecuru wapfuye kuruhukira mu mahoro aho yagize ati:” Mwenyez Mungu ailaze Roho yako Mahali Pema Peponi Amini..” Bishatse kuvuga ngo ” Imana ishobora byose ishyire ubugingo bwawe ahantu heza mu Ijuru,Amen…” Bamwe mu bakurikira uyu muhanzi kuri instagram bakaba bahise bagaragaza ko batishimiye ubu butumwa, aho bagendaga bandika muri comments ko ubu butumwa nta magambo yo guhumuriza arimo ,dore ko bari biteze ko ashyiramo amagambo yo gufata mu mugongo umugore we Zari uri mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we.Ikindi bakomeje kugarukaho ni uko bamwe bavugaga ko kuva nyirabukwe yarwara akaremba Diamond atigeze ashyira hanze ikimenyetso kigaragaza ko nibura yifatanyije n’umugore we Zari cyangwa ngo anasure Nyirabukwe aho yari arwariye muri Uganda, bigatuma bavuga ko yishushanya nk’umuntu mwiza(pretender) kandi atari ko biri. Kuri ubu Ikibazo gikomeje kwibazwa nanone ni ukumenya niba Diamond azitabira imihango yo gushyingura nyirabukwe, dore ko ubwo uwahoze ari umugabo wa Zari ,Ivan Ssemwanga yapfaga Diamond atahagaragaye ibintu byateye impaka ndende, benshi bakemeza ko aba bombi nta rukundo bagifitanye.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar