Nyuma yuko Bruce Melody agiye kubataramira agatabwa muri yombi Ariel Wayz niwe utahiwe

Nyuma yuko umuhanzi Bruce Melody agiye gutaramira bakunzi be mu gihugu cy’u Burundi uyu muhanzi akaza gutabwa muri yombi kubera ideni yari abereyemo umwe mu bafite utubari banategura ibitaramo muri iki guhugu ubu noneho Ariel Wayz niwe utahiwe.

Ariel Wayz umwe mu bahanzikazi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe nubuhanga bwuyu muhanzikazi ubu noneho yamaze guteguza abatuye mu gihugu cy’abaturanyi vy’u Burundi ko agiye kujya kubataramira nyuma yuko Bruce Melody yagiye muri iki gihugu akaza gutabwa muri yombi nubwo byarangiye aje kurekurwa ndetse no mu gitaramo yahakoreye akaza gushimisha abakunzi be kurwego rwo hejuru.

Umuhanzikazi Ariel Wayz wagiye umenyekana mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Away yakoranye na Juno Kizigenza banahoze bakundana,Depanage yakoranye na Riderman,10 Days,Good Luck ndetse nizindi nyinshi zitandukanye yamaze kwemeza ko agiye kujya gutaramira abakunzi be mu gihugu cy’u Burundi kuwa 29 Ukwakira 2022 igitaramo kizabera ahazwi nka Kigobe Sud.

Abinyujije kuru rukuta rwe rwa Instagram uyu muhanzikazi akaba yamaze gutangaza ibyiki gitaramo aho yakanguriye abakunzi be bo muri iki gihugu gutangira kugura amatike ubundi bakazaza kwifatanya nawe aho yabijeje kuzabakorera igitaramo cy’imbaturabagabo.

Written by Kubwayezu Thierry

Ufite ikibazo kuri iy'inkuru wanyandikira kuri +250789265597

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Burna Boy wo mu gihugu cya Nigeria yatangije ubucuruzi bw’urumogi

Noneho uwahoze ari umukunzi wa Cyusa natwe adushyize mu rujijo pe!