in , ,

Nyuma yuko APR ikubise Rayon muri pre-season,umunsi wo kwihorera kuba rayon wagiye ahagaragara

apr-vs-rayon-sport

Image result for rayon sport vs apr fc images

Mu gihe hatarashyirwa ahagaragara gahunda ya shampiyona y’umwaka utaha w’imikino 2016/17 mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizahura ku mukino w’umunsi wayo wa kabiri wa shampiyona.

Nubwo bitaratangazwa, amakuru agera kuri yegob.rw ni uko abatoza batumirwaga kuri uyu wa gatatu w’iki cyumweru, beretswe ingengabihe ya shampiyona itaha kugira ngo bagire icyo bayivugaho dore ko akenshi bagiye banenga uburyo ikorwamo.

Nk’uko tubikesha ababashije kuyibona, umukino uba utegerejwe na benshi hano mu Rwanda, uhuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ku munsi wa kabiri wa shampiyona, aha ni nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports n’ubundi izaba yatangiriye shampiyona ku mukeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports.

Kugeza ubu, bivugwa ko inama y’intejo rusange ya Ferwafa ishobora kwemeza igihe shampiyona izatangirira, izaba tariki ya 17 na 18 Nzeli 2016, mu karere ka Musanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihe byiza byaranze urukundo rwa Platini n’umukunzi we Diane (amafoto)

Dore amafoto y’ubuzima bw’umusore benshi bemeza ko ariwe musore ubayeho neza ku isi (amafoto)