in ,

Nyuma yo kwirukanwa n’ikipe ya Chelsea ,Diego Costa yahishuye abakinnyi bakomeye bamubereye inshuti magara mu bibazo arimo(barebe hano)

Nyuma y’aho umutoza w’ikipe ya Chelsea, Antonio Conte atangarije ko atagikeneye Diego Costa, bigatuma anahungira muri Brazil mu gihe yateganyaga ko agomba kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid muri Mutarama 2018, kuri ubu Costa yahishuye abakinnyi bagenzi be batatu bagiye bamuba hafi bakamwereka urukundo kurusha abandi nk’uko tubikesha ikinyamakuru Metro.

Diego Costa ari muri Brazil.

Uyu musore w’imyaka 28 umaze iminsi ahatirwa n’ikipe ya Chelsea kugaruka mu myitozo hamwe n’abandi ndetse anacibwa amande angana na £300,000 kubera ibyumweru bibiri bishize yaranze kugaruka mu kibuga. Costa aganira na Daily Mail akaba yatangaje ko hari abakinnyi b’imena ashimira cyane bamubaye hafi mu buhungiro arimo muri Brazil ,ndetse bagiye bamwereka ko bamukumbuye kandi ko bamukunda cyane.Yagize ati:” uramutse ubajije abakinnyi bagenzi banjye nabo babiguhamiriza, bajya banyoherereza ubutumwa bumbwira buti:’ turagukumbuye’ ndetse bakongeraho ko bankunda.Ni kenshi nkunze kuvugana n’abo basore by’umwihariko- Cesc Fabregas , David Luiz na William dukoresheje WhatsApp. Baba bambaza uko merewe mbese barankunda cyane bitewe n’uwo ndiwe.”

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Amagambo y’urukundo umukunzi wa Nshuti Savio yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yateye benshi kwifuza gukundwa(yasome hano)

HAHISHUWE ikimenyetso simusiga cyerekana neza ko abasifuzi babera cyane Lionel Messi bagakandamiza Cristiano Ronaldo