in ,

Nyuma yo kwibikaho Neymar, PSG igiye gusinyisha undi umukinnyi uzababaza bikomeye amakipe menshi yamushakaga.

Nyuma y’aho ikipe ya Paris Saint Germain yibitseho umukinnyi ukomeye Neymar Jr, kuri ubu ikomeje kugaragariza Isi yose ko igifite ubushobozi aho igiye kugura undi mukinnyi wifujwe cyane n’amakipe menshi yo ku mugabane w’uburayi ndetse unahenze cyane, Kylian Mbappe ukina mu ikipe ya Monaco.

Kylian Mbappe.

Ikinyamakuru ESPN dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ikipe ya PSG yatangiye kugirana ibiganiro na Monaco aho yiteguye kugura uyu mukinnyi  akayabo ka €180 millioni nubwo hari andi makuru yavugaga ko aya makipe yombi atabashije kumvikana ku giciro cy’uyu mukinnyi.Kylian Mbappe w’imyaka 18 y’amavuko akaba ari umukinnyi wakomeje kwifuzwa cyane n’amakipe atandukanye harimo Manchester city , Fc Barcelona ndetse na Real Madrid yazaga Ku isonga mu makipe yose yamwifuzaga bidasanzwe.PSG niramuka ibashije kwibikaho uyu mukinnyi izaba ibaye imwe mu makipe yakoresheje agatubutse ndetse yanaguze abakinnyi bakomeye muri iyi saison dore ko binavugwa ko nyuma ya Mbappe PSG izahita igura umuzamu w’ikipe ya Atletico Madrid, Jan Oblak.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Dore undi mukinnyi wa Chelsea ukomeye wendaga kwerekeza muri Manchester United Imana igakinga ukuboko

Kim Kardashian yiyemeje kongera guhungabanya imbuga nkoranyambaga ashyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe