in ,

Nyuma yo kwibikaho Neymar Jr, PSG igiye guhemukira Arsenal iyitwara umukinnyi ukomeye (reba hano)

Ikipe ya Paris Saint Germain ikomeje kwerekana ko kuba yaramaze kwibikaho umukinnyi uhenze cyane ku Isi ,Neymar Jr bidahagije kuri yo ndetse igiye gukomeza urugamba rwo kwibikaho abandi bakinnyi bakomeye, aho kuri ubu yiteguye kuba yagura umukinnyi w’umunya-Cote d’ivoire, Jean Michael Seri ukina muri Nice.

Jean Michael Seri wifuzwa cyane na PSG na Arsenal.

Nk’uko ikinyamakuru the Sun cyabyanditse ngo ikipe ya PSG ishaka kugura uyu mukinnyi usanzwe ukina hagati mu rwego rwo kugira ngo azajye afatanya na Neymar mu busatirizi n’ubwugarizi (defense) bw’iyi kipe ndetse ngo PSG yizeye ko niramuka ibonye uyu mukinnyi byazayifasha kugera mu mikino ya Champions League nta nkomyi. Si ikipe ya PSG ikeneye uyu mukinnyi umaze kubaka izina kuko n’ikipe ya Arsenal imushaka cyane ndetse hari n’amakuru yavugaga ko mu cyumweru gishize ubuyobozi bw’ikipe ya Nice bwasabaga the Gunners kwishyura akayabo ka £35 millioni kuri uyu mukinnyi.Bikaba bishoboka ko ikipe ya PSG ishobora kuzaca mu rihumye Arsenal ikegukana uyu mukinnyi.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Isomere amagambo akomeye Humble Jizzo yatuye umukunzi we nyuma y’igihe kinini batabonana (yarebe hano)

Reba hano ikintu kidasanzwe Chris Brown yakoreye umwana we gikomeje gutangaza benshi.