Connect with us

Nyuma yo kwangirwa kwerekeza muri Manchester City, Alex Sanchez avuze amagambo agaragaza ko arambiwe Arsenal (yasome hano).

Featured

Nyuma yo kwangirwa kwerekeza muri Manchester City, Alex Sanchez avuze amagambo agaragaza ko arambiwe Arsenal (yasome hano).

Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal ,Alex Sanchez yagiye agaragaza kenshi  ko ashaka kuva muri iyi kipe akerekeza muri Manchester City gusa umutoza, Arsene Wenger agakomeza kumutsimbararaho yemeza ko atari mu bakinnyi ateganya kugurisha vuba, ari nabyo byakomeje gushengura umutima w’uyu munya-Chili.

Kuri ubu amakuru atangazwa na Metro arahamya ko Sanchez abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ,yatangaje amagambo agaragaza ko arambwiwe kubaho agawa mu ikipe ya Arsenal, kandi ko arambiwe guhora abwira Isi yose ko byose bimeze neza, nyamara atari ko bimeze.Yagize ati:”Urambiwe guhora unengwa kubera impamvu rukana cyangwa nta n’impamvu, urirambiwe ndetse ukibwira uti’nzongera mere neza’ nyuma yo kurira no gutsindwa.Ndetse urambiwe kubwira Isi yose n’abantu muhorana ko ibintu byose bimeze neza.Gusa ikintu kibi kurusha ibindi ni uko nta muntu n’umwe ujya wiyumvisha uko wowe wumva umerewe…mfite numero 7 ya Chile ku mugongo wanjye kandi ni inshingano zanjye zikomeye, ni yo mpamvu nsabye imbabazi abanyamakuru n’abandi Bantu babi biha ibyo kunenga batazi impamvu y’ibi.” Ni mu gihe abasesenguzi b’umupira w’amaguru bakomeza kwemeza ko nyuma y’aho Alex Sanchez yangiwe ku munota wa nyuma kujya muri Manchester City, bisigaye bigaragara ko imikinire ye (performance) yabaye nk’ihinduka cyane.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Byakoroha by Nel Ngabo

By August 24, 2019

indirimbo

Kontrola by Amalon

By August 23, 2019

indirimbo

Uzamvuganire by Naason Dream Boyz

By August 23, 2019

indirimbo

Vazi by The Ben

By August 23, 2019

Facebook

To Top