in

Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Emmy yamuririmbiye indirimbo iryoshye cyane (Yirebe hano)

Umuhanzi Emmy yasohoye indirimbo yise Dokima yaririmbiye umukunzi we baherutse no kwemeranya kubana akamwambika impeta.Iyi ndirimbo ‘Dokima’, Emmy yatangiye kuyikoraho akiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu minsi ishize ubwo yazaga mu Rwanda aho yari azanywe no kwambika impeta umukunzi we, yaboneyeho umwanya wo kongera kuyikoraho bwa nyuma ndetse anayifatira amashusho.Ni indirimbo igaruka ku musore uba ubwira umukunzi we ko amukunda, amusaba ko nawe yamuha urukundo rwe.

Hari aho agira ati “Ukuntu niyumva ndashaka ko nawe ariko wiyumva, nzakubera Romeo nawe uzambere Juliet.”

Emmy ntabwo yerura ngo ahamye ko iyi ndirimbo yayikoreye Umuhoza Joyce umukunzi we aherutse no kwambika impeta.Gusa wumvise amagambo ayirimo wumva iganisha ku muntu wese uri mu rukundo wayifashisha ashimisha uwo bakundana.

 

Kanda hano hasi urebe indirimbo “Dokima”ya Emmy

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngizi impamvu zikomeye zituma benshi batinda kubona abo barushingana.

Cristiano Ronaldo na Messi banze akayabo k’amapawundi bahawe bitewe n’ibyo bashakaga kubakoresha.