in ,

Nyuma yo kuvugwa menshi ibyishimo birakisukiranya ku bindi mu muryango wa Butera Knowles

Butera Knowless umuhanzikazi kuri uyu wa gatanu yagaragaye mu barangije muri Kaminuza yigenga ya ULK,ibi bije kandi nyuma y’uko amuritse Album ye yise Queens ndetse agakora ubukwe utibagiwe ko yanibarutse muri uyu mwaka wa 2016 gusa .

img-20161209-wa0004

Ishimwe Clement n’umugore we Butera Knowless kuri uyu munsi w’ibyishimo byo kurangiza Kaminuza

Knowless aherutse kwibaruka umukobwa nyuma y’ubukwe bwavuzwe cyane mu myidagaduro hano mu rwanda bitewe nukuntu yibarutse nyuma y’amezi 3 gusa arushinze

Nyuma y’ibyumweru bibiri n’iminsi itatu yibarutse uyu munsi yagaragaye mu barangije ikiciro cya mbere  cya Kaminuza muri ULK. Akaba yari yashyigikiwe n’umugabo we muri ibi byishimo.

Tariki 09 Ukwakira uyu mwaka,  ubwo yari akuriwe, nibwo Knowless yamurikiye abarimu igitabo cye gisoza iki kiciro cya kaminuza igitabo yakoze ku ruhare rwo kwamamaza mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Havuzwe menshi mbere y’uko Knowles arushinga na Clement nyuma yo kumara imyaka isaga 5 bakundana mu ibanga,gusa ibyo abenshi bibuka ni ibiherutse gutangazwa n’ikinyamakuru Redpepper cyo muri Uganda cyavugaga ko Umwana aherutse kwibaruka ngo atari uwa Producer Clement ibintu byatewe utwatsi na benshi mu bakunzi be ndetse  ariko we n’umugabo ntacyo bigeze babitangazaho.

 

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Balbine yagaragaje ko akumbuye gukora ikintu we n’umukunzi we bajyaga bakora bishimisha (video)

BYATAHUWE: Umukinnyi uhembwa menshi ntabwo ari Messi cyangwa Cristiano Ronaldo