in ,

Nyuma yo kunyagira Crystal Palace,ikipe ya Manchester City yasubiye ku mwanya wa 3!

Ikipe ya Manchester City yasubiye ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’Ubwongereza nyuma yo gutsinda Crystal Palace 5-0.

Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu,tariki ya 06 Gicurasi 2017 aho Man City byayisabye imonota ibiri gusa kugira ngo ifungure amazamu. David Silva ni we watsinze igitego cya mbere nyuma yo kuva mu mvune.

Nyuma y’iminota itatu gusa y’igice cya kabiri, kapiteni Vicent Kompany yatsinze icya kabiri naho Kevin de Bruyne ashyiramo icya gatatu. Ugutsindwa kwa Palace kwaje guhuhurwa na Raheem Sterling watsinze icya kane mbere y’uko Nicolas Otamendi nawe yahise yinjiza icya gatanu.

Kuri ubu iyi kipe itozwa na Sam Allardyce ikaba irabura amanota atanu kugira ngo ijye mu cyiciro cya kabiri. Ariko ishobora no kujya mu mazi abira mu gihe Hull City na Swansea zatsinda imikino yazo.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

AKUMIRO-Hatowe itegeko rikumira abanyamideli bananutse mu Bufaransa(impamvu)

Isomere impamvu benshi bakomeje kwibaza ku ifoto y’umuhanzi The Ben ari kumwe n’umwana wa Tom Close!