in

Nyuma yo kujya gukinira Al Nassr , Ronaldo yatandukanye na Jorge Mendes basangiye akabisi n’agahiye

Ronaldo yatandukanye na Jorge Mendes bari bamaranye imyaka 20

Cristiano Ronaldo umunya Portugal usigaye ukinira ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite yamaze gutandukana na Jorge Mendes wari umu agent we.
Cristiano Ronaldo uherutse gusinyira ikipe ya Al Nassr amasezerano y’imyaka ibiri aho azajya ahembwa Miliyino 200 z’Amayero ku mwaka.

Ronaldo yatandukanye na Jorge Mendes bari bamaranye imyaka 20
Ronaldo yari yaratandukanye na Manchester United ñyuma y’ikiganiro rutwitsi yagiranye n’umunyamakuru Piers Morgan ubwo Ronaldo yanengaga ubuyobozi bwa Manchester United n’imitoreze y’iyi kipe.
Iki kiganiro cyatumye Ronaldo yirukanwa na Manchester United none bitumye anatandukana na Jorge Mendes wari umu agent we bari bamaranye imyaka irenga 20.

Dail Mail irandika ko Jorge Mendes atigeze yishimira ikiganiro Ronaldo yagiranye na Piers Morgan kuko ngo yafashe icyo kemezo batumvikanye. Ubu Ronaldo agiye guhagararirwa na Ricky Refuge akaba ari na we wamufashije kugira ngo abashe kujya mu ikipe ya Al Nassr ku kayabo k’amafaranga angana kuriya.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Toyi
Toyi
1 year ago

Yamuhoye ubusa icatumye bavana nuko atamuronkeye umurwi wo kumugabane wa Buraya kndi batoronka ayo bomuhemba naje guca ako gafaranga

APR FC igiye gutandukana n’abakinnyi batanu kubera umusaruro mubi

APR FC iri gushinja FERWAFA ubuhemu bukomeye cyane