in ,

Nyuma yo kugurisha Neymar, Ikipe ya Fc Barcelona yongeye gutera agahinda abafana bayo(Impamvu)

Fc Barcelona fans

Ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona bwakomeje kunengwa n’abafana bayo kubw’uburangare bagize mu kurekure kizigenza umunya Brasil Neymar Jr dos Santos akerekeza mu ikipe ya PSG yo mu bufaransa. Gusa mu gihe byari byitezwe ko wenda ubuyobozi bw’iyi kipe bwiteguye kumara agahinda abafana, inkuru mbi ku bafana ba Fc Barcelona izindukiye ku kinyamakuru As ibabaje abatari bake. dybala_mbappe_reu (Reuters)

Nkuko ikinyamakuru As kizindutse kibitangaza, ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona bwatangaje ko butiteguye na gato kugura abakinnyi Paul Dybala na Kylian Mbappe mu gihe abasesenguzi b’ikipe ya Fc Barcelona bari bagaragaje ko byibura umwe muri aba bakinnyi ariwe waziba icyuho cya Neymar kurusha abandi bose bari mu mpapuro z’ubuyoobozi. Umuvugizi w’iyi kipe abajijwe kuby’aya makuru yatangaje ko ikipe iri kwisuganya kugirango irebe ko mu kwezi kwa Mbere yazagura rutahizamu Antoine Griezman kugirango aze kunganirana na Philippe Coutinho iyi kipe yiteguye gusinyisha muri iki cyumweru ntagihindutse. Abafana ntibashimishijwe n’iri hitamo bitewe nuko bbihabanye n’ibyerekwanywe n’abasesenguzi b’ikipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze barushinze, Knowless na Clement bongeye kugaragarizanya urukundo rudasanzwe

Cristiano Ronaldo yishyize mu mazi abira ashobora gutuma asezera BITUNGURANYE kuri ruhago nyuma y’ibyumweru 2 GUSA