in ,

Nyuma yo kudahirwa mu bwongereza n’ubutaliyani bumwigirijeho nkana

Umutoza w’ikipe ya Internazionale Milano akaba amaze kwerekwa umuryango mu gihe habura iminsi itageze kuri 21 ngo champiyona yabataliyani itangire.ibi bikaba byateye urujijo abafana b’ino kipe kubera ko umutoza yagiye nta nteguza kandi ntanikintu gitangaje cyabaye haba mu bakinnyi cyangwa mu mikino itandukanye ya gicuti bagiye bakina,hakaba hibazwa niba ibi bitazatuma abakinnyi bapfa mu mutwe bikaba byatuma bitwara nabi mu kibuga.

Mu by’ukuri urebye n’ihinduka ryabakinnyi ryakozwe muri iyi kipe ntitwabura kwemeza ko iyi kipe yaguze neza nyuma yo kuzana umukinnyi  nka Eva Banega

Ever-Banega
Ever-Banega umukinnyi wo hagati wa Inter milan

hakaza na Antonio candreva 

Antonio Candreva
Antonio Candreva

wakongeraho abandi bakinnyi nka Eder na Mauro Icardi iyi kipe yarikuzagora andi makipe yo muri champiyonat y’ubutaliyani gusa abayobozi b’ino kipe bakaba bamaze gufata icyemezo ndakuka.hakaba hategerejwe uzamusimbura mu minsi iza.

Bamwe mu batoza bahwihwiswa ko bamusimbura harimo Manuel pellegrini wavuye muri manchester city, hakazamo ndetse na Brendan Rodgers wahoze muri liverpool .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibitarabaye kuri Mourinho na rimwe mu buzima bwe ashobora kuba agiye guhura na byo.

Amafoto y’inzu Zlatan azabamo i Manchester ateye ubwuzu!!