in ,

Nyuma yo kubura urubyaro, Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yayobotse inzira benshi bavuga ko ari imuganisha i kuzimu.

Nyuma y’uko Wema Sepetu atangaje ko naramuka igeze ku myaka 32 y’amavuko atarabyara, azahita y’ikurishamo nyababyeyi, kuri ubu igikomeje gutangaza abatari bake ni uko asigaye abana mu nzu imwe n’abatinganyi ikintu gifatwa nk’ikizira mu bihugu byinshi by’Afurika.

Wema Sepetu.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Allafrica.com ngo Uyu mukinnyikazi w’amafilime asigaye abana n’abaryamana bahuje ibitsina aho atuye i Dar es laam gusa aganira na Global Publishers akaba yatangaje ko ntacyo bitwaye kuba yabana n’abashuti be baryamana bahuje igitsina kuko ngo ari abantu nk’abandi nubwo nyina atishimiye ibyo bukorwa bigayitse. Wema yagize ati:”Mimi sijui ni kitu gani lakini ninawapenda sana hao watu na ninafurahi sana kuwa nao maana hata mama alikuwa hapendi kabisa kuona wapo kwangu lakini sasa amewazoea na ninaona hao ni binadamu kama mimi,”  Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:” njyewe sinzi ibyari ibyo ariko ndabakunda cyane bariya Bantu ndetse nezezwa no kubana nabo nubwo mama wanjye adashaka kubabona i wanjye gusa agomba kumenya ko mbabona nk’abantu nkanjye.”

Abakurikiranira hafi uyu mukinnyi wa Filme zo muri Tanzania bavuga ko kuba Wema yibanira n’abaryamana bahuje igitsina ari yo nzira yahisemo yo kwinezeza mu rwego rwo gushaka ibyishimo nyuma y’uko ashatse urubyaro akarubura. Twibutse ko Wema Sepetu w’imyaka 29 y’amavuko yakundanye n’umuhanzi Diamond Platumz mbere y’uko Zari amwigarurira, icyo gihe akaba yarashinjaga uyu muhanzi ko atabyara nyamara akimara kubana na Zari yahise amutera inda kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

AGASHYA-Mu mateka ya ruhago ni bwo bwa mbere ikipe yatsinda igitego itaranakora ku mupira

Inkuru Ishyushye-FC Barcelone ikaba imaze gusinyisha umunya bresil ukomeye cyane yari imaze igihe itegereje