Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Nyuma yo kubura uko yasinyisha Philippe Coutinho, ikipe ya FC Barcelona ishaka kwihimura kuri Liverpool iyitwara umukinnyi ukomeye.

Featured

Nyuma yo kubura uko yasinyisha Philippe Coutinho, ikipe ya FC Barcelona ishaka kwihimura kuri Liverpool iyitwara umukinnyi ukomeye.

Hari hashize iminsi ikipe ya FC Barcelona ikora uko ishoboye kose ngo Irebe ko yakwibikaho umukinnyi Philippe Coutinho ,benshi bemezaga ko ari we uzasimbura Neymar gusa iby’uyu mukinnyi bikaba bitarahiriye Barca nyuma y’aho umutoza Jurgen Klopp atangarije ko nta gahunda yo kumugurisha ihari bituma Barca ifata icyemezo cyo kureka kumutaho igihe. Kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru the Sun aravuga ko Barca iri gushakisha umukinnyi Naby Keita wifuzwaga cyane n’ikipe ya Liverpool.

Naby Keita umukinnyi wifuzwa na Fc Barcelona.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka muri Guinea ndetse akaba akina mu ikipe ya Bundesliga ngo Liverpool yamwifuje kuva mu ntangiriro z’iyi mpeshyi, gusa ngo agiye kugurwa n’ikipe ya Barca mu gihe benshi bakomeje kwemeza ko iyi kipe irimo guhuzagurika ishakisha abakinnyi badashoboye cyane ugereranije n’abo yakagombye kuba igura aho bavuga ko yagurishije umukinnyi ukomeye nka Neymar ariko bigoye kuzabona undi nka we.Si uyu mukinnyi gusa ikipe ya Barca yifuza kuko kuri ubu andi makuru atangazwa na the Mirror aravuga ko iyi kipe yifuza ko bitarenze tariki ya 31 Kanama yaba yamaze gusinyisha Ousmane Dembele na Jean Michael Seri.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Umuti by Charly na Nina

By November 10, 2019

indirimbo

Inkuru (Story) by Yvan Buravan

By November 10, 2019

indirimbo

ISI YANJYE BY ACTIVE

By November 10, 2019

indirimbo

NTURI WENYINE by Israel MBONYI

By November 10, 2019

indirimbo

DIMBA HASI by JULES SENTORE

By November 10, 2019

Facebook

To Top