in ,

Nyuma yo kubura uko bagura Philippe Coutinho, ikipe ya Fc Barcelona igiye kwishumbusha undi mukinnyi ukomeye wa Liverpool

Nyuma yo kunanizwa bikomeye n’ikipe ya Liverpool aho Fc Barcelona yatanze amafaranga atagira ingano kugirango irebe ko yagura umukinnyi Philippe Coutinho wo muri iyi kipe, kurubu ubuyobozi bwa Barcelona bukaba bwahinduye ubusabe bwabo muri ino kipe hubwo bukaba bushaka kugura undi mukinnyi ukomeye w’iyi kipe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cy’abongereza Daily Mirror aravuga ko ikipe ya Fc Barcelona yavanyeho amaso kuri Philippe Coutinho hubwo ikaba ishaka umunya Senegali Sadio Mane ku mafaranga asaga Miliyoni 130 z’amapound mu isoko ry’abakinnyi rizaba mu kwezi kwa mbere. Tukaba dutegereje kureba koko niba ubu busabe bwo bwazahabwa agaciro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zinedine Zidane n’ikipe ya Real Madrid bakoze amateka mu mupira w’amaguru atazibukwa kugeza isi irangiye

Rutahizamu ukomeye wa Real Madrid agaruriye ibyishimo bikomeye abafana n’abayobozi b’iyi kipe