in

Nyuma yo kuba Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yahuye n’ikibazo gikomeye

Nimwiza Meghan waraye yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 abantu benshi bagatungurwa, kuri ubu yahuye n’ikibazo gikomeye cy’abantu bari kugenda bamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

Iki kibazo cyakunze kugenda kibasira abastar nyarwanda by’umwihariko babakobwa aho bantu bagenda babiyitirira maze bagashaka kuba babyaza umusaruro izina ryabo mu buryo butandukanye.

Nyuma yamasaha make gusa Meghan yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019, abantu cyangwa se accounts zisaga 30 zimwiyitirira zikaba zamaze gukorwa, byumvikana ko abifuza kugira icyo bavuga nuyu mukobwa bitari buze kuborohera na busa kubasha kumenya account ye ya nyanyo muri izo 30 zimwiyitirira.

Tubibutseko ikibazo nkiki cyigeze kuba kuri Miss Mutesi Jolly, aho umuntu yamwiyitiriye maze akarya abantu abamfaranga bibeshya ko bari gukorana Business na Jolly.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Vanessa Uwase yavuze amagambo akomeye kuri Mwiseneza Josiane n’abafana be

Mwiseneza Josiane yarize mu birori byo kwakira ikamba yahawe (VIDEO)