in ,

Nyuma yo kotswa igitutu, Gerard Pique yatanze ibisobanuro bitangaje ku magambo yavuze kuri Neymar.

Ku cyumweru tariki 23 Nyakanga ni bwo umukinnyi w’ikipe ya FC Barcelona, Gerard Pique yashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe na mugenzi we Neymar Jr. maze yandikaho amagambo yasamiwe hejuru n’abatari bake aho yavuze ko Neymar atakivuye muri Barca, ibi byatumye itangazamakuru ryifuza kumenya ukuri kw’ayo magambo yavuze gusa ibisobanuro Pique yatanze byatunguye abatari bake.

Nk’uko tubikesha Metro ngo Gerard Pique aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nyakanga 2017 yahishuye ko ibyo yavuze(kuri Twitter) byari bishingiye ku byifuzo bye bwite ndetse avuga ko atari we ufatira umwanzuro Neymar wo kuba yava cyangwa ngo agume muri Barcelona kuko na we ni umuntu mukuru bihagije gusa ngo Pique yifuza ko mugenzi atagenda.Yagize ati:” ibyo navuze byose byari bishingiye ku bitekerezo byanjye bwite, gusa ndifuza ko Neymar atagenda ariko ni na we ugomba kwifatira icyemezo ndetse akanabitangaza ku mugaragaro.Icyo narenzaho ni uko Neymar ari ku mukuru bihagije ndetse ashobora kugira imyanzuro yakwifatira ku giti cye.” Pique akaba yongeyeho ko agerageza kumugira inama nk’ inshuti ndetse n’umukinnyi mugenzi we ndetse birashoboka ko Neymar ashobora kuzamwumva ntave muri Barcelona.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Akaga gakomeye: Umukinnyi ukomeye wa Manchester United ahagaritswe gukina imikino yo ku mugabane w’iburayi uyu mwaka

Reba ifoto iteye ubwoba umuhanzi The Ben yashyize hanze abantu bamwe bagahabuka