in ,

Nyuma yo gutwara Champions League, Zidane yatunguwe n’amagambo akomeye Florentino Perez yamuvuzeho (somere)

Nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid ibashije gutwara igikombe cya Champions League itsinze Juventus ibitego 4-1, perezida wa Real Madrid, Florentine Perez yatangaje ko Zinedine zidane yakomeza gutoza ikipe ya Real Madrid ubuzima bwe bwose.

Zinedine Zidane ufatwa nk’umuhanga mu bya ruhago ku Isi dore ko ahesheje ikipe ya Real Madrid igikombe cya Champions league inshuro 2 yikurikiranya, hiyongereyeho n’izindi 12 Real Madrid yagiye igitwara mu myaka yatambutse. Perezida w’iyi kipe, Perez rero aganira na radiyo yitwa Spanish Cadena Ser yatunguye Zidane avuga ko yifuza kugumana na we ubuzima bwe bwose mbese ko adashaka ko Zidane yazigera ava muri Real Madrid kuko ngo buri mufana w’iyi kipe amukunda ndetse ko ibyo yagejeje kuri iyi kipe bihagije ko itamurekura.

Ku ruhande rwa Zidane abajijwe icyo abitekerezaho yavuze ko atunguwe cyane n’ayo magambo ndetse avuga ko atahamya ko azaguma muri Real Madrid ubuzima bwe bwose nk’uko Perez yabivuze ariko yongeraho ko yishimira uburyo yagiriye amahirwe adasanzwe muri iyi kipe ndetse ko buri mukinnyi yagiye ashyiraho uruhare rwe kugira ngo Real Madrid igere aho igeze ubu.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Katy perry yakoze amateka atazibagirana i Manchester (Amafoto)

Irebere amafoto y’umukobwa w’ikizungerezi uri mu rukundo na Neymar