Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Nyuma yo gutsinda intambara yarwanaga na Diamond, Hamisa Mobetto ahise akorera umwana we ikintu kidasanzwe gitangaje abatari bake(reba hano)

Featured

Nyuma yo gutsinda intambara yarwanaga na Diamond, Hamisa Mobetto ahise akorera umwana we ikintu kidasanzwe gitangaje abatari bake(reba hano)

Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nzeri umuhanzi, Diamond Platnumz atangarije ku mugaragaro ko ari we Se w’umwana wa Hamisa Mobetto, kuri ubu uyu munyamideli yasazwe n’ibyishimo ndetse bituma ahindura izina ry’umwana we mu rwego rwo kwerekana ko yatsinze intambara itari yoroshye yarwanaga.

Ubusanzwe ,Hamisa Mobetto akaba yari yarafungurije konti ya instagram umwana we, ndetse amuha izina rya Prince Abdhul Naseeb, kuri ubu uyu munyamideli akaba yongeye gutungura abatari bake, ubwo yahinduraga ririya zina,maze amwita “Abdhul Dangote” nk’ikimenyetso cy’uko yinjiye mu bo mu muryango wa Diamond Platnumz, Dore ko Diamond ndetse n’abana be babiri yabyaranye na Zari bose bakunze kongeraho “Dangote” ku mazina yabo. Ibi bikaba bishatse kuvuga ko uyu mwana wa Hamisa na we yamaze kuba uwa Diamond.

Si ibyo gusa uyu munyamideli yakoze kuko yahise ashyira ifoto ya Diamond kuri konti ya instagram y’uyu mwana we maze yandikaho ngo:A True My Father @diamondplatnumz’‘. Bishatse kuvuga ngo “Papa wanjye wa nyawe @diamondplatnumz”

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

Facebook

To Top