Connect with us

imikino

Nyuma yo gutsinda igitego cy’amateka, Zlatan Ibrahimovic yiyise izina ridasanzwe ryatunguye abatari bake.

Published

on

Rutahizamu ukomoka muri Sweden Zlatan Ibrahimovic yatunguye abakunzi ba ruhago kubera izina yiyise nyuma yo gutsinda igitego cya 500 mu mateka ye,aho yiyise “Imana y’ibitego”.Ku wa gatandatu nibwo Ibrahimovic yatsinze igitego cy’ubuhanga cyane mu mukino ikipe ye ya LA Galaxy yatsinzwemo ibitego 5-3 na Toronto,bituma ageza ku mubare w’ibitego 500 amaze gutsinda kuva yatangira gukina ruhago.

Ibrahimovic yiyise imana y’ibitego.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Ibrahimovic yatangarije isi yose ko ari imana y’ibitego nyuma yo kwinjiza iki gitego cya 500.Zlatan yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bari guhererekanya amashusho y’iki gitego kidasanzwe yatsinze Toronto gusa benshi bagarutse ku buhanga bw’uyu munya Sweden mu gutsinda ibitego.

Ibrahimovic yatsinze ibitego 18 muri Malmo, 48 muri Ajax, 26 muri Juventus, 66 muri Inter Milan, 22 muri Barcelona, 56 muri AC Milan, 156 muri Paris Saint-Germain, 29 muri Manchester United na 62 yatsindiye igihugu cya Sweden.

Ibrahimovic yiyunze kuri Lionel Messi na Cristiano Ronaldo mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego 500 bagikina ruhago.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!