Featured
Nyuma yo gutangaza ko batandukanye burundu, Rihanna n’umukunzi we bongeye kugaragara bagirana ibihe byiza.
Mu kwezi gushize nibwo byari byatangajwe ko umuhanzikazi Rihanna yatandukanye burundu na Hassan Jameel, umuherwe w’umwarabu bari bamaze iminsi bakundana, gusa kuri ubu bongeye gutungurana nyuma yo kugaragara bari kumwe bagirana ibihe byiza by’urukundo.
Nk’uko tubikesha METRO ngo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo Hassan Jameel yagaragaye mu munyenga w’urukundo na Rihanna ku mwaro w’i Puerto Vallarta muri Mexico aho bagiye kuruhukira.
