in ,

Nyuma yo gutangaza akazoza ke, umukinnyi Mesut Ozil yatunguye bikomeye abafana b’ikipe ya Arsenal

Ozil

Nyuma y’ibihe bikomeye ikipe ya Arsenal Fc imaze igihe icamo, ndetse nyuma yuko bamwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe bakomeje gutungwa agatoki ko batagira uruhare rugaragara bafasha ikipe yabo mu bihe bikomeye, abo ni Sanchez na Ozil, byakomej kuvugwa ko abo basore baba benda gusohoka muri iyi kipe bitewe nuko bari guhuriza ku kintu cyo kutongera amasezerano, gusa kuri iyi nshuro nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo mu budage Deutch Zeitungen na Die Welt uyu musore yamaze amatsiko abafana be ndeste by’umwihariko abakunzi ba Arsenal.Image result for ozil images

Uyu musore nkuko yabyitangarije yagize ati:” Je me sens très bien à Arsenal. Nous parlerons bientôt et nous prendrons une décision. Nous sommes dans une passe difficile actuellement et on ne se satisfait pas de notre sixième place mais je suis convaincu que nous allons relever la tête bientôt » 

Image result for Ozil in press conference

Mu kinyarwanda tugenekereje yagize ati:” Ndumva merewe neza mu ikipe ya Arsenal, turi mu biganiro muri iyi minsi kandi nizeye ko tuzafata umwanzuro uboneye. Turi mu bihe bikomeye kandi ntitwishimiye na gato umwanya wa gatandatu gusa mu minsi mike twizeye ko tuzaba twagarutse ku rwego rwacu rukomeye.”

Aya magambo Ozil yatangaje akaba yaje nyuma y’igihe kitari gito amakipe menshi amaze kugaragaza ko amwifuza cyane, cyane cyane ayo mu budage.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Sugira Ernest arifuzwa n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza

Ikipe ya Real madrid yamaze gutangaza amahitamo yayo kubanyezamu babiri yashakaga