Nyuma yo gutandukana na Harmonize kubera gushaka kuryamana n’umwana we, uwahoze ari umukunzi wa Harmonize yamusubije ibye byose

Kajala Masanja, umukinnyi wa filime muri Tanzania, nyuma yo kwanga umuhanzi Harmonize amushinja gushaka kuryanama n’umwana we(Paula), yamusubije impano zose yari yaramuhaye zirimo n’imodoka.

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko Harmonize yatandukanye n’umukunzi we mushya ari we Kajala Masanja, ni nyuma y’uko uyu mukobwa umwana we amweretse ko uyu muhanzi amwifuza na we.

Nkuko Global Publishers ibitangaza, Kajala yamaze gusubiza Harmonize ibyo yamuhaye byose mu rwego rwo kumwereka ko nta kintu na kimwe cye akeneye.

Uwabahaye amakuru yagize ati « Kajala yamusubije buri kimwe cyose yamuhaye harimo na ya modoka yamuhaye n’ibindi bintu byinshi yamuhaye ubwo bari mu rukundo. »

Uyu mukinnyi wa filime ngo nta kibazo na kimwe afite cy’imodoka kuko abishatse yakwigurira iye kuko amafaranga ayafite, gusa ngo muri iyi minsi arimo gukodesha nk’uko yabikoraga mbere.

Uretse ibi kandi uyu mukobwa yanze n’inzu Harmonize yari agiye kumugurira mu gace ka Kigamboni kuko yabonye nta cyiza abikorera bityo ko ibyo yamuguriye byose kuri ubu nta kintu na kimwe bivuze.

Ubwo iki kinyamakuru cyageragezaga kuvugana na Kajala kuri iyi ngingo, yababwiye ko nta kintu na kimwe afite cyo gutangaza kuri Harmonize.

Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka aho banasohokanye ku munsi w’abakundanye, ni nyuma y’uko Harmonize atandukanye na Sarah.

Nyuma y’uko agaragaje ko yifuza umukobwa wa Kajala aho yagiye anamwoherereza amafoto yambaye ubusa, nibyo byabaye intandaro y’uko urukundo rwe na Kajala rugera ku musozo.

Kajala wahoze ari umukunzi wa Harmonize yavuze ko agiye kumusubiza ibye byose

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

154 Points
Upvote Downvote

Imodoka ya mbere ifite ikirango cya Apple igiye kujya ku isoko

Umukecuru yasutse amarira mu bukwe bw’umuhungu we ubwo yamenyaga ko uwari kumubera umukazana we ari umukobwa we yibyariye.