Featured
Nyuma yo gushwinjwa guca inyuma Diamond, Zari yamugeneye ubutumwa budasanzwe bwatunguye benshi (burebe hano)
Nyuma y’iminsi mike havugwa amakimbirane hagati ya Diamond n’umugore we Zari, kuri ubu Zari akomeje gukora uko ashoboye kose ngo ahoshe amagambo mabi yabavugwaho aho yageneye Diamond Platnumz ubutumwa butagira uko busa ku munsi mukuru w’abapapa.
Kuwa 18 Kamena 2017 yari umunsi mukuru wahariwe ababyeyi b’abapapa, ni muri urwo rwego Zari abinyujije kuri instagram yifurije Diamond umunsi makuru mwiza ndetse amagambo yakoresheje yatunguye benshi, nyuma y’amagambo mabi yari amaze iminsi abavugwaho, bamwe bari bazi ko urukundo rw’aba bombi rwakonje. Zari mu butumwa bwe yagize ati:”Nkwifurije ibyiza byose mugabo wanjye! Ndasaba ngo Imana yo mu ijuru ikongerere ubuzima, tuzi ko ukora uko ushoboye ngo tubeho neza.Umunsi mwiza”.
Ibi Zari akaba abitangaje nyuma yo gushinjwa na Diamond ko amuca inyuma ubwo yabonaga amafoto Zari yifotoje ari kumwe n’umuvandimwe w’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga. Ibintu byateye impaka ndende ari nacyo gituma Zari akora uko ashoboye ngo yerekane ko nta kibazo kikiri hagati yabo.
