in

Nyuma yo gusezererwa muri Manchester United, Jose Mourinho yanze akazi mu ikipe ikomeye I Burayi

Mu gihe hashize hafi ukwezi, Jose Mourinho asezerewe mu ikipe ya Manchester United nyuma yo kumara hafi imyaka 2 n’igice ayitoza, uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko yakuriye inzira ku murira ikipe yari imaze iminsi imwifuza bikomeye.

Nkuko byaribimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi, ikipe ya Benfica yo mu gihugu cya Portugal yifuza ko Jose Mourinho ayibera umutoza mushya agasimbura Rui Vitoria uherutse kwirukanwa mu minsi yashize, gusa ariko ngo Jose Mourinho yanze akaka kazi.

 

Nkuko ikinyamakuru O Jogo cyo muri Portugal cyabitangaje ngo Jose Mourinho ntashaka gusubira gutoza mu gihugu cya Portugal vubaha dore ko aharuka kuhatoza muri 2004 ubwo yatoza ikipe ya Fc Porto mbere yuko yerekeza muri Chelsea mu Bwongereza.

 

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igisabo 2.0 : Dore umukobwa ufite ikibuno cyarangaje abanyamakuru muri Miss Rwanda 2019

Miss Amandah yashyize ahagaragara video y’urukozasoni yerekana uburyo akora imibonano mpuzabitsina