in

Nyuma yo gukora amarobot asimbura abagore mu buriri akishimirwa na benshi ,ubu bamwe bararira

Ku ikubitiro habanje gukorwa ama robot y’abagore azajya amara abagabo irari, ibyo byashimishije benshi ndetse igihugu nka Espain cyatangaje ko gitewe impungenge n’amarobot yinjizwaga mu gihugu atagira uko angana ku buryo byashoboraga kugira ingaruka ku bucuruzi,ubu hakozwe amarobot menshi yo mu nganda rero none icyegeranyo kiravuga ko agiye gutera benshi kubura akazi ari nayo ntandaro y’impungenge ku banyaburayi benshi n’abanyamerika cyane cyane abakora akazi ko mu nganda.

 

Uko Isi igenda irushaho gukataza mu kugira ikoranabuhanga rihambaye , ni nako hagenda hagaragara impinduka mu mibereho y’abantu ndetse bikaba binagaragara ko iri koranabuhaga rizateza ikibazo gikomeye cy’uko amamiliyoni y’abantu azatakaza akazi kubera ko akenshi kazajya gakorwa n’amarobo[imashini zikora nk’abantu].

Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwagaragaje ko mu myaka 13 iri imbere abantu basaga miliyoni 800 bazaba baratakaje akazi kabo aho kazaba gakorwa n’amamashini [Robot].

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imwe mu mirimo izajya ikorwa n’ama mashini imyinsi ari imirimo isaba imbaraga nko gukora mu busitani [jardin], kurera abana, gutegura amafunguro, kubaka n’ibindi bitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na McKinsey bugaragaza ko abagera kuri 60% ku isi bazatakaza akazi kubera ikoranabuhanga, ku buryo abari hagati ya miliyoni 400 na 800 bazahita batakaza akazi.

Abantu baraburirwa gutangira kwihangira imirimo ngo kuko muri 2030 hazaba hariho impinduka zikomeye. Iyi raporo ivuga ko abantu bagomba kwiga cyane ndetse bkarushaho gukora ubushakashatsi buhambaye bwabafasha kuvumbura no guhanga imirimo mishya.

Muri ubu bushakashatsi kandi hagaragajwe ko abantu bari hagati ya Miliyoni 75 na miliyoni 375 bakeneye kongera kwiga ndetse bagakora ubushakasyhatsi ku buryo bwo kwihangiara umurimo.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bizzahura n’iki kibazo cyo kugwiza abantu benshi batakaza akazi mu myaka 13 iri imbere kubera iterambere riri kwihuta muri iki gihugu, aho abantu bagera kuri miliyoni 100 bakora akazi k’imbaraga nko mu nganda n’ahandi bashobora kuzatakaza akazi byihuse.

Ibi kandi binagaragarira mu rugero rwa hafi rugaragara mu Bushinwa, aho mu myaka 25 ishize abaturage bagera kuri miliyoni 10 b’abahinzi babuze akazi kubera imashini zisigaye zibyikorera.

Iyi raporo kandi yagaragaje ko ibihugu bizagira ingaruka yo kugira abaturage benshi bazatakaza akazi kubera ikoranabuhanga harimo; USA, Ubudage, Ubuyapani n’ibindi bitandukanye.

Ibikubiye muri iyi raporo biraburira byimazeyo abantu bakora imirimo y’amaboko, isaba imbaraga ko bashaka uburyo batangira guhindura imirimo cyangwa kwagura ubumenyi ku buryo impinduka zizaza bariteganyirije indi mirimo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’iminsi 14 afunze Karekezi olivier yarekuwe

Umukunzi wa Nshuti Savio yahuye n’uruvagusenya