Connect with us

Hanze

Nyuma yo gukomeza kotsa igitutu Diamond cyo gishyingiranwa na Hamisa Mobetto, Zari yakoze ikintu kidasanzwe ngo yihimure kuri mukeba we(isomere)

Published

on

Hashize iminsi itari mike umuhanzi Diamond Platnumz yotswa igitutu ngo yemere umwana bivugwa ko yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto ndetse mu rwego rwo gukemura iki kibazo burundu, Papa w’uyu muhanzi akaba yarafashe iya mbere mu kumugira inama yo kurongora uyu munyamideli ukamuharika Zari gusa Diamond byose akabitera utwatsi.

Kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya arahamya ko Zari na Diamond bamaze kwambikana impeta y’urukundo ,ndetse ngo bari kwitegura gusezerana imbere y’amategeko nk’ikimenyetso cyo kubana ubuziraherezo ndetse no gutera ishoti umugambi wa Mobetto wo gushakana na Diamond. Amakuru akomeza avuga ko Zari usanzwe utuye muri Afurika y’Epfo yageze mu gihugu cya Tanzaniya kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama aho yaje gukemura iki kibazo yumvaga mu bitangazamakuru gusa,ndetse nk’uko bigaragara Ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi bigaragara ko ikigamijwe ari ukunoza umubano wabo no gukundana birambye nk’uko amafoto bagenda bifotoza abyerekana aho bakomeje kwereka imbaga ibakurikira ko bari mu bihe byiza.Icyo abantu benshi bategereje ni ukumenya Niba koko umugambi w’aba bombi wo kubana ubuziraherezo uzagerwaho nyuma ya KIDOBYA zose zikomeje kwivanga mu rukundo rwabo.

Zari na Diamond bakomeje kugirana ibihe byiza.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar