Connect with us

Hanze

Nyuma yo guhemukirwa bikomeye na Shebuja, umurinzi wa Diamond yakoze igikorwa cyatunguye benshi.

Published

on

Nyuma yo kwirukanwa ku kazi n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, umusore w’ibigango wamurindaga, Mwarabu Fighter yatunguye abantu ubwo yatangazaga ko yamaze gushinga kampani ye bwite.

Mwarabu wari umaze imyaka itanu arinda Diamond ndetse anamenya amabanga ye kubera uburyo bajyanaga aho ariho hose, yahisemo gushinga kampani ye izajya itanga abasore bo kurinda ibyamamare ayita ‘Mwarabu Security Services’.Iyi kampani ye yayigaragaje ku mugaragaro abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko yahisemo kwikorera ku giti cye, nyuma y’amezi ane ashize yirukanwe na sebuja, Diamond.

Yagize ati “Mana ha umugisha akazi k’amaboko yanjye, Batanzaniya bavandimwe, aka ni akazi kanjye n’abantu banjye, mumpamagare mu gihe mukeneye ababafasha mu by’umutekano wo mu rugo, mu birori, ubukwe, n’ahandi mwaba mukeneye ubarinda byihutirwa, turahari kubera mwe,…”.

Mu ntangiriro y’ukwezi gushize nibwo Mwarabu Fighter yatangaje ko atakiri umurinzi wa Diamond Platnumz nyuma y’ imyaka itanu bari bamaranye.Mwarabu yabitangaje nyuma y’aho akoreye impanuka, akivuza agakira sebuja, Diamond ntamugereho ngo abe yamufasha kandi yarayikoze ari mu kazi.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!