in ,

Nyuma yo guhagarikwa imikino itanu, Cristiano Ronaldo agiye guhabwa impano idasanzwe n’abafana b’ikipe ya Real Madrid (yirebe hano)

Nyuma y’aho umukinnyi w’igihangange wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo ahagaritswe kudakina imikino itanu kuri ubu amakuru aturuka ku kinyamakuru AS aravuga ko abafana ba Real Madrid bagiye gufatana urunana bakigaragambya mu rwego rwo kwerekana akababaro batewe n’icyemezo cyafatiwe Cr7.

Iri ni ryo tangazo ryahawe umufana wese wa Real Madrid.

Cristiano Ronaldo wahanwe nyuma yo kubona amakarita y’umuhondo abiri yikurikiranyije mu mukino wa mbere wa Super cup ubwo bacakiranaga na FC Barcelona i Camp Nou. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama na none aya makipe arongera ahure mu mukino wa kabiri urabera i Bernabéu.Ni muri urwo rwego abafana ba Real Madrid bose bahawe ubutumwa bubashishikariza gushyira hamwe bagakora imyigaragambyo yiswe “pañolada” aho bose ngo baraba bitwaje ibitambaro by’umweru maze bakagaragaza akababaro n’umujinya batewe n’ibihano umukinnyi Cr7 yahawe dore ko banemeza ko habayemo kurenganya uyu mukinnyi ,ndetse ngo bamufatiye ibyemezo bikarishye kandi bitatekerejweho neza, ari nabyo byababaje cyane abafana ba Real Madrid.

 

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Irebere imyambarire igaragaza imiterere idasanzwe y’amabere ya Kim Kardashian yateye benshi kumwibazaho cyane.

Iyumvire amagambo ateye ubwoba umupfumu yavuze kuri Cristiano Ronaldo benshi bakumirwa.