in ,

Nyuma yo gufata icyemezo cyo kwirukana Diego Costa muri Chelsea, Antonio Conte yakiriye ubutumwa (SMS) butunguranye buvuye i bukuru (reba hano)

Umutoza w’ikipe ya Chelsea, Antonio Conte yakiriye ubutumwa buvuye ku buyobozi bukuru bw’iyi kipe bumushyigikira ku gikorwa yakoze cyo guhakarika Diego Costa muri Chelsea.

Antonio yavuze ko atagikeneye Diego Costa muri Chelsea.

Mu cyumweru gishize ni bwo Conte yandikiye ubutumwa Costa bumwerurira ko atagikenewe muri Chelsea nk’uko ikinyamakuru AS cyari cyabyanditse mu butumwa bwa Conte bwagiraga buti:” Bite Diego? Ndizera ko umeze neza.Ngushimiye ku bw’igihe tumaranye ndetse nkwifurije amahirwe masa muri saison itaha ariko sinkikubara muri gahunda zanjye.” Ubu butumwa bukaba bwarashyizwe ahagaragara ndetse bunagera ku muyobozi mukuru wa Chelsea, Roman Abramovich ndetse na Chairman Bruce Buck Kuri ubu The Sun ikaba yanditse ko Conte uri mu kiruhuko mu Butaliyani yakiriye ubundi butumwa buturutse hejuru bumubwira ko ibyo yakoze byo kwirukana Costa babishyigikiye ndetse ko yafashe icyemezo kiza.

Costa agomba kwicara amezi agera mu 8 ategereje ko ikipe ya Atletico ikomorerwa.

Diego Costa we akaba akomeje kureba ku hazaza he, dore ko yifuzaga kuba yajya muri Atlético Madrid gusa ikibazo kikaba ari uko iyi kipe idashobora kugira umukinnyi isinyisha kugeza muri Mutarama 2018.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Karabaye : Jennifer Lopez ngo yifuza gushimishwa n’abagabo babiri (isomere)

BYEMEJWE: Menya byinshi ku mukino w’iteramakofe uzahuza icyamamare Floyd Mayweather na Mc Gregor n’akayabo k’amafaranga bazakinira