Connect with us

Mu Rwanda

Nyuma y’imyaka 27, Kamanzi abonye bashiki be| Bamwibukaga mu bapfuye| Byari amarira gusa (video)

Published

on

Kamanzi Jean de Dieu yabonye bashiki be nyuma y’imyaka 27 ashakisha umuryango. Kamanzi yari yaraburanye n’umuryango muri Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urugendo rw’ubuzima bw’aba bavandimwe rwuzuyemo ibikomere ariko Imana yarabashyigikiye ndetse na Leta irabafasha babasha kubaho.

Nyuma y’imyaka 27, Kamanzi yagiranye ikiganiro na ISIMBI TV ahita abonana na bashiki be babiri aribo Uwambajimana Joselyne na Kwizera Sylvie. Mukuru wabo witwa Kawera ntaraboneka, ababyeyi babo bo bishwe muri Jenoside.

Nkuko tubikesha ISIMBI TV yakoranye ikiganiro na Kamanzi, Uwambaje ndetse na Kwizera (Macibiri) nyuma yuko bahuye aba bose bavuze ko bishimiye kongera guhura na Kamanzi nyuma y’imyaka 27.

Uwambaje yavuze ko yumvaga kubera ko atashyinguye Kamanzi ndetse akaba atazi aho aherereye yumvaga ko yaba yaragiye muri Amerika cyangwa se yaragiye ahandi ku buryo atazabibuka. Yavuze kandi ko yajyaga yumva ibihuha bitandukanye bavuga ko Musaza wabo, Kamanzi, yaba ari mu bishwe muri Jenoside. Uwambaje yavuze ko yigeze kujya kuri Croix Rouge kubaza niba mu bana baharererwaga b’imfubyi nta Kamanzi urimo gusa ntiyamubona.

Kwizera yavuze ko iwabo aho bavuka bari barashyize Kamanzi ku rutonde rw’abazize Jenoside gusa bo ubwabo ntabwo bigeraga bamwibuka kuko biyumvishaga ko ashobora kuba atarapfuye kubera ko batari barigeze bamushyingura; bumvaga ko byanze bikunze Kamanzi ari muzima.

Uwambaje yavuze inzira y’umusaraba itoroshye yaciyemo kuva ubwo Ababyeyi babo bari bamaze kubica maze ahgasigarana barumuna be aribo Kamanzi na Kwizera. Yavuze ko Kwizera yajyanye na Mukuru wabo, Kawera, maze we akajyana na Kamanzi nyuma baza gutandukana. Kwizera nawe yavuze ko yaje kwisanga ari i Gikondo ari naho abamubonye bamubwiye ko ariho bamusanze.

Aba bavandimwe uko ari batatu bose bakomeje guca
mu buzima butoroshye gusa kuri ubungubu barahuye ibyishimo birabasaga.

Uwambaje, Kamanzi na Kwizera basazwe n’ibyishimo nyuma yo guhura hashize imyaka 27 batabonana

REBA VIDEO YOSE KU ISIMBI TV:

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar