in

Nyuma y’iminsi mike apfushije Nyirakuru, Barack Obama yapfushije Muka Se

US President Barack Obama speaks with his stepmother Kezia Obama at his swearing in ceremony as the 44th US President at the US Capitol in Washington, DC on January 20, 2009. AFP PHOTO/ TIMOTHY A. CLARY (Photo credit should read TIMOTHY A. CLARY/AFP via Getty Images)

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfushije mukase witwa Kezia Obama, nawe ukomoka muri Kenya nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

 

Kezia wari ufite imyaka 81, niwe mugore wa mbere wa Se wa Obama witwaga Barack Obama Snr. Babyaranye abana barimo Malik Obama, Auma Obama, Sadik Obama na Mustapha Abo.

Urupfu rwe rwemejwe n’umwana we Auma Obama binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter.

Uyu mukecuru apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri na none undi muntu wo mu muryango we yitabye Imana, aho ku wa 29 Werurwe Sarah Obama wafatwaga nka nyirakuru wa Barack Obama yitabye Imana.

Sarah yashyinguwe mu gace ka Kogello ku wa 30 Werurwe mu muhango ugendanye n’imyemerere y’idini ya Islam yabarizwagamo.

Ntibiramenyekana niba uyu mukecuru aza gushyingurwa mu Bwongereza aho yari arwariye, gusa umuryango we watangaje ko wifuza ko yazashyingurwa ku ivuko.

Se wa Barack Obama, Barack Obama Senior, yari afite abagore babiri bazwi aribo Stanley Ann Dunham wabyaye Barack Obama (wabaye Perezida wa Amerika) wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’undi witwa Keziah Aoko Obama ari nawe wapfuye.

Kezia Obama ubwo yari kumwe na Michelle Obama, umugore wa Barack Obama

IYI NKURU TUYIKESHA IGIHE

Report

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Akumiro: Umuhungu wa Grace Mugabe ufatwa nk’umuherwe muri Zimbabwe yatawe muri yombi azira ubujura.

Cya kizungerezi cyavuze ngo « Kigali we share » noneho kirabihuhuye byose| ibyo yavuze byababaje abagore b’i Kigali