in

Nyuma y’amasaha make Producer Element asezeye muri County Records, hatangajwe umusimbura we

Kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko Producer Element Eleéeh wari usanzwe utunganyiriza umuziki muri County Records yasezeye, none kuri ubu mugenzi we bakoranaga Jean Piers Irakoze uzwi nka Producer Kozze niwe wasigaye utunganya umuziki muri iyi nzu y’umuziki.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa County Records witwa Noopja umuvandimwe wa Kozze yatangaje ko ubu inshingano zo gutunganya umuziki muri iyi stidio zifitwe n’uyu producer Kozze.

Producer Element yavuye muri iyi stidio yamugize uwo ariwe yerekeza muri 1:55AM Records ya Coach Gael usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo bwonyine bwagufasha gucika intare itakuriye igihe wahuye nayo mu ishyamba

Nyuma y’amikoro make n’inkwano z’umurengera abasore bahurije ku kindi kintu gituma badashaka