Connect with us

Imyidagaduro

Nyuma y’aho amashusho ye atangiye gukwirakwizwa ku mbuga z’urukozasoni, Shaddy Boo yikomye bikomeye itangazamakuru.

Published

on

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kugenda hasakakazwa amashusho ya Shaddy Boo ku mbuga zitandukanye aho na zimwe mu zerekana amashusho y’urukozasoni zatangiye kuyakoresha ibintu byatumye uyu mugore atangira kwibazwaho cyane.Kuri ubu Shaddy Boo akaba yikomye cyane abanyamakuru bamukoraho inkuru ahanini bavuga ibibi yakoze ndetse ntiyanavuga rumwe n’abakoze inkuru yavugaga ko amashusho y’uyu mubyeyi w’abana babiri yashyizwe ku rubuga rushyirawaho amashusho y’urukuzasoni (Pornograph).

Amashusho ya Shaddy Boo yasakajwe Ku mbuga z’urukozasoni.

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ahanini n’amashusho yashyiraga kuri uru rubuga , benshi bakunda kuvuga ko akururura abayareba , yiyamye ibitangazamakuru bimuvugaho kandi nyamara abenshi bavuga ko yamenyekanye kubera itangazamakuru ryamuvuze bikaba binatuma hari icyo yinjiza biturutse ku kuba azwi.


Kugeza ubu, amwe mu mashusho Shaddy Boo akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram yamaze gusakazwa ku mbuga zizwiho gusakaza amashusho y’urukozasoni azwi nka “Pornography,” ndetse akomeje kurebwa n’umubare nyamwinshi.Ibi birasa naho aribyo byateye Shaddy Boo kwiyama abamuvugaho byinshi bitandukanye mu itangazamakuru ahanini bibanda ku bikorwa bita ko ari bibi aba yakoze aho kuvuga ibyiza yakoze.

Ni mu butumwa Shaddy Boo yashyize hanze yifashishije Snap Chat atangira agira ati:” Naracecetse ndihangana igihe kirekire, ariko aho bigeze birarenze, nukubahuka umuntu, ibi ni ubugoryi, nihanganiye abantu bakomeje kugerageza kwangiza izina ryanjye bandika amakuru mabi kuri njye. Nta cyiza bamvugaho, mfite abana, mfite n’abanyitaho, ubu se ni iki babyungukiramo?”


Yakomeje agira ati:”Niba mwumva ko muzagira icyo mwinjiza ari uko musenye izina rya Shaddy, mushake ibindi bibinjiriza, niba kandi mwumva ko Ibitangazamakuru byanyu, amaradiyo,televiziyo mushobora gukora mutavuze izina ryanjye ni mushake ibindi byo gukora.”

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!